Umuririmbyi Niyibikora Safi wamamaye mu muziki nka Safi Madiba yamaze gusubira mu Mujyi wa Vancouver mu gihugu cya Canada, mu rwego rwo kurushaho gutegura igitaramo cye bwite azakorera mu Mujyi wa Kigali muri Gicurasi 2025.
Uyu musore yaherukaga i Kigali mu mpera z’umwaka wa 2024, aho yagiriye ibihe byiza byabanjirijwe no gusura umuryango we, guhura n’inshuti ze, ndetse n’ibitaramo yakoreye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, harimo n’icyo yasoreje kuri Canal Olympia ku i Rebero.
Ni ibitaramo yakoze mu rwego rwo guhura no gusabana n’abafana be, ariko kandi byabaga byateguwe n’abandi agatumirwa nk’umuhanzi Mukuru. Nyuma y’ibi biruhuko, yasubiye muri Canada mu cyumweru gishize, kugirango arangize imishinga ye, irimo n’igitaramo cye bwite ari gutegura gukorera i Kigali.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko yishimiye ibiruhuko yagiriye mu Rwanda, kandi byatumye arushaho gukomeza imyiteguro y’igitaramo cye bwite azakorera i Kigali muri Gicurasi 2025. Ati “Ibiruhuko byagenze neza, nahuye n’abantu benshi nari nkumbuye cyane cyane umuryango wanjye n’abandi.”
“Kandi nabonye n’umwanya wo gutegura bihagije igitaramo cyanjye bwite nzakorera i Kigali muri Gicurasi 2025, igisigaye ni uko mu minsi iri imbere nzatangaza amatariki y’igihe kizabera (igitaramo), ndetse n’aho kigomba kubera.”
Uyu muhanzi yavuze ko yavuye i Kigali, ahatangiriye imirimo yo gukora kuri Album ye ya Kabiri, ndetse zimwe mu ndirimbo ziri gukorwaho na Producer Element binyuze mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM ya Coach Gael.
Safi avuga ko umwaka wa 2024 wamubereye mwiza, kuko yakoze ibitaramo byageze hirya no hino ku Isi mu bihugu birimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’ahandi ‘kandi hose nabonye gushyigikirwa n’abafana’.
Anavuga
ko ari umwaka udasanzwe, kuko ibitaramo bye yari yabihuje no kumurikira
abakunzi be Album ye ya mbere yise ‘Back to Life’ cyangwa se ‘Kugaruka mu
buzima’.
Ni Album iriho indirimbo nka: ‘Got it’ yakoranye na
Meddy, ’Kimwe kimwe’, ’Good Morning’, ’Nisamehe’ yakoranye na Riderman,
’Sound’, ’Remember me’, ’I won’t lie to you’, ’I love you’, ’Kontwari’, ’Hold
me’, n’izindi.
Ubwo yari i Kigali, Safi Madiba yongeye guhura n'inshuti ze bakoranye mu bihe bitandukanye
Safi Madiba ari kumwe n'umwe mu basore bamucungira umutekano i Kigali, yizihije iminsi Mikuru isoza umwaka
Safi yavuze ko yavuye i Kigali atangiye ikorwa rya zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya Kabiri
Safi yavuze ko ari gutegura igitaramo cye bwite kizaba muri Gicurasi 2025 mu rwego rwo gutaramira abakunzi be
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIWEZI' SAFI MADIBA YAKOREYE MU BUFARANSA
TANGA IGITECYEREZO